“Bilaliziyoze” indwara mbi cyane yandurira mu gukandagira mu mazi y'ibiziba
    
    Share

Indwara ya bilariziyoze iterwa n’inzoka zitwa (shisitozome) schistosome. Izi nzoka zikaba zinjira mu muntu zinyuze mu ruhu, zagera mu mubiri zikahaterera amagi, ayo magi na yo akavamo utuyoka duto bityo zikajyenda ziba nyinshi mu mubiri ari nako zikura. Izo nzoka zirakomeza zikororokera mu muntu, mu gihe umuntu yitumye cyangwa yihagaritse bigasohokana n’amagi. Nyuma y’ibyo, Ayo magi iyo ageze ku musozi yororokera mu bikonoshwa by’udukoko bita utunyamunjonjorerwa tuba turi mu mazi mabi, na two tugakwirakwiza izo nzoka muri ayo mazi mabi cyangwa ibiziba, hagira umuntu uyakandagiramo atambaye inkweto nawe akaba yahandurira bilaliziyoze.

Umuntu yandura inzoka ya bilaliziyoze iyo akandagiye   mu mazi mabi cyangwa y’ibiziba atambaye inkweto, ya magi aba yarorokeye muri ayo mazi mabi akavamo utuyoka twinshi akaba aritwo twinjira mu ruhu rw’umuntu akaba ari nabwo tuboneraho uburyo bwo kugera no gukwirakwira mu mubiri we arinako zibasira ibice bitandukanye.

Nk’uko ku rubuga rwa interinete rwa OMS babitangaza, ngo iyo utwo tuyoka duto dutera bilaliziyoze tugeze mu mubiri w’umuntu turakura tukavamo inzoka nini, izo nzoka nini na zo zikajya kuba  mu mitsi arinako zitembera mu maraso. Inzoka z’ingore muri zo zitangira gutera amagi, amwe muri yo agasohoka mu mubiri anyuze mu mwanda mukuru, mu nkari, andi akajya kuba mu nyama zitandukanye mu mubiri, ari na ko zangiza ibice bitandukanye by’umubiri harimo uruhago rw’inkari, impyiko hamwe n’utuyoboro tw’inkari, tukangiza umwijima ndetse n’urwagashya, hakangirika n’amara ndetse n’ibindi bice by’umubiri.
Ibimenyetso biranga umuntu urwaye bilaliziyoze

Ku rubuga rwa medlinesplus, batangaza ibimenyetso bitandukanye byerekana ko umuntu yafashwe na bilaliziyoze, muri byo hakaba harimo kugira umuriro ndetse no gusesa urumeza ku mubiri kabone niyo haba ari ku zuba ryinshi, akenshi umuntu urwaye bilaliziyoze usanga yarabyimbye inda kuko umwijima n’urwagashya biba byarabyimbye,  umuntu urwaye bilaliziyoze aribwa mu nda cyane bigaherekezwa no guhitwa, iyo umuntu uyirwaye agiye kwihagarika hazamo amaraso kandi akihagarika inshuro nyinshi arinako anaribwa. Akenshi usanga umuntu urwaye bilaliziyoze arangwa no kwishimagura cyane ku ruhu.

Bilaliziyoze ikaba itera ingaruka nyinshi ku mubiri harimo kanseri y’uruhago rw’inkari, kwangirika bikomeye kw’impyiko ndetse n’umwijima, kunanirwa k’umutima cyane igice cyawo cy’iburyo mu gihe cyo kohereza amaraso mu mubiri,  kwandura kw’amaraso (infection sanguine), n’izindi ngaruka zitandukanye kuko igice cyose cy’umubiri izo nzoka zigezemo ziracyangiza.

Icyo umuntu yakora akirinda kurwara bilaliziyoze

Ikintu cya mbere umuntu agomba kwirinda ni ukugira aho ahurira n’amazi mabi cyane cyane ibiziba, akirinda kuyakaraba ndetse no kuyakandagiramo  kuko usanga akenshi nk’iyo abahinzi bahinguye cyangwa abandi bantu bakora imirimo ibanduza cyane iyo arangije igikorwa yakoraga abanza akoga ndetse akanoza n’ibikoresho yakoreshaga  amazi y’ibiziba cyangwa n’andi mazi mabi ayo ariyo yose, yarangiza akabona kwiyunyuguza akoresheje amazi meza. Ibyo rero ni ibintu bibi cyane kandi byo kwirindwa kuko muri cya gihe umuntu aba akoresha ibiziba aba ashobora kwinjirwa na twa tuyoka akaba arwaye bilaliziyoze kandi twabonye ko ari indwara mbi cyane yangiza ibice bitandukanye by’umubiri w’umuntu.

Ku bantu bakora akazi kabasaba gukandagira mu mazi mabi nk’ababumbyi b’amatafari bakata urwondo cyangwa se nk’abantu batuye ahantu bibasaba kunyura mu mazi kugirango babashe kujya ahandi hatandukanye bagomba gukora uko bashoboye bakambara inkweto zikomeye kandi ndende nka bote kugirango umubiri wabo utagira aho uhurira na ya mazi mabi inzoka zikaba zabinjira bagakurizamo kurwarav bilaliziyoze. Ku babyeyi bafite abana bakambakamba bagomba kubakurikiranira hafi kugirango bataba bajya mu mazi mabi bakanduriramo bilaliziyoze. Si ku bana bakambakamba gusa kuko n’abandi bana baba bakunda gukinira mu biziba no mu mazi mabi ababyeyi babo baba bagomba kubigisha ibibi by’ayo mazi babereka ko bashobora kuhandurira inzoka bikabaviramo kurwara bilaliziyoze kandi ari indwara itera ingaruka nyinshi ku umuntu.

Ikindi ababyeyi bagomba kurinda abana ni ugukinisha ibikonoshwa (coquille) by’ibinyamunjonjorerwa kuko ariho hakurira amagi y’inzoka itera bilariziyoze. Ni byiza rero ko buri muntu yafata ingamba zo kwirinda kurwara indwara ya bilaliziyoze cyane cyane ko ari indwara yirindwa kuko iyo yageze mu mubiri w’umuntu itera ibibazo bitandukanye. Ku bantu bagize ibyago byo kurwara bilaliziyoze, bakaba bafite bimwe mu bimenyetso biyiranga twavuze hejuru yakwihutira kujya kwa muganga, ataratangira kugira ingaruka zitandukanye ziterwa na bilaliziyoze harimo n’izo  twavuze hejuru. Orinfor

Tanga ibitekerezo kuri iyi nkuru
Izina
 Ubutumwa
 
  Gender Male Female
 Emeza
Ibitekerezo kuri iyi nkuru