Ni iyihe mpamvu itera ukumagara no kugabanuka kw’imyanya ndangabitsina y’umugore?
    
    Share

Iki ni ikibazo gikunda kuba ku bagore bageze igihe cyo guca imbyaro aho imyanya ndangabitsina yabo ishobora guhindura ibara igasa n’umutuku wererana kandi yumagaye.

Nk’uko tubisanga kuri Medecinenet.com, ngo ibi ni ibintu bisanzwe ku bantu bagiye kugera igihe cyo guca imbyaro cyangwa nyuma yaho.

Biterwa n’iki?

Uru rubuga rukomeza rutubwira ko umugore ugeze iki gihe cyo guca imbyaro aba ari hagati y’imyaka 45 na 55 muri rusange n’ubwo bishobora gutandukana bitewe n’umugore uyu n’uyu.

Ngo aba bagore rero bageze muri iki gihe bahura n’ikibazo cy’igabanuka ry’umusemburo witwa esitorojene (eustrogen) kandi uwo musemburo ufite akamaro mu gukura kw’amabere, igihagararo, imisatsi, kandi ukagenga ibihe by’imihango n’ibyo gutwita. Iyo rero uyu musemburo ugabanutse bituma na biriya byose bigabanuka ari byo bizana ingaruka zo kugabanuka kw’iyi myanya ndangabitsina ndetse n’ubuhehere.

Wabyitwaramo ute igihe bigushyikiye?

1.    Igihe uhuye niki kibazo wikwiheba kuko hari imiti yagenewe kongera ubuhehere bita “astroglide”, ushobora kuyikoresha bikakongerera ubuhehere.
2.    Irinde kuba wakoresha amavuta asanzwe nka Vaseline kuko ashobora kuba indiri y’udukoko bikaba byagutera indwara mu myanya ndangagibitsina.

Ifoto: beauty-and-the-bath.com
NZABAHIMANA Cyprien / UMUGANGA.com


Tanga ibitekerezo kuri iyi nkuru
Izina
 Ubutumwa
 
  Gender Male Female
 Emeza
Ibitekerezo kuri iyi nkuru