Uko usohora (Ejaculation) kenshi ufite myaka 20 na 50 niko ibyago byo kurwara Cancer y’ubugabo (Prostate Cancer) bigabanuka
    
    Share

Ikipe yo gihugu cya Australia y'abashakashatsi yari iyobowe na Graham Giles ikorera mu kigo gikora ubushakashatsi ku ndwara za Cancer cyitwa “The Cancer Council Victoria” kibarizwa mu mujyi wa Melbourne, cyakoze ubushakashatsi mu mwaka wa 2003 mu kwezi kwa karindwi kuri Cancer ifata ubugabo, maze ku bagabo bagera ku 1,079 babana na yo ku byerekeye imibereho yabo ya buri munsi mu kwishimisha ku bijyanye n'ibitsina, ibisubizo babonye babigereranije n’ibyo bakuye ku bandi bagabo bagera ku 1,296 batarwaye Cancer ifata amabya, maze basanga bariya bagabo bayirwaye abenshi batarashoboye gusohora kenshi mu gihe bari hagati y’imyaka 20 na 50, cyangwa se badakunda gukora imibonano mpuzabitsina kenshi.

Newscientist.com yo itangaza ko ubwirinzi bukomeye kandi buhamye bugaragara igihe umugabo asohora [Ejaculate] inshuro zigera kuri eshanu mu cyumweru akiri mu myaka nka 20 y'amavuko kugera ku myaka byibuze 35.

Ubu bushakashatsi bwaje buvuguruza ibyari bisanzweho abantu benshi bari bifitemo by'uko gukora imibonanompuzabitsina n'abantu benshi batandukanye hamwe no kuyikora inshuro zitari nke byongeraho 40% ibyago byo kurwara cancer ifata ubugabo. Ikinyuranyo kigaragara hagati yabyo n'ubu bushakashatsi  nuko ibyari bisanzweho byibandaga ku gukora imibonanompuzabitsina mu gihe abandi bo bitaye ku kureba inshuro umugabo yasohoye hatitawe ko yarimo akora imibonanompuzabitsina.

Ese ni gute gusohora byarinda umuntu Cancer ifata amabya?

Ikipe y'aba bashakashatsi itangaza ko gusohora bisenya bigata hanze uturemangingo bita “Carcinogens” twari kuzatanga Cancer ifata amabya twirundira mu dusabo tw'igitsinagabo hanyuma tugasohokana n'intanga ngabo hamwe n'andi matembabuzi asohokana na zo bigatuma igihe umugabo asohora ahora asenya utwo turemangimgo bityo amahirwe ye yo kutarwara Cancer ifata amabya akiyongera.

Ifoto : proxcelan.com
MANIRABONA Emmanuel / UMUGANGA.com

Tanga ibitekerezo kuri iyi nkuru
Izina
 Ubutumwa
 
  Gender Male Female
 Emeza
Ibitekerezo kuri iyi nkuru
Izina: jadg@yahoo.fr
Ubutumwa:
noneho se abapadiri nabafurere ko badasohora muricyo gihe kubera ko ntabagaore bagira babikorana nabo kandi kwikinisha bakaba batabyemerewe!! mwambwira niba ubu bushakashatsi budashobora kubatera ubwoba.

murakoze!!
Iki gitekerezo cyatanzwe kuwa 07 / 02 / 2012, 10:04