Muhanga : Nyuma yo kwivugana umugabo we yaryamanye n’abagabo babiri
    
    Share

Umugore witwa Uzamuranga Yvonne ariyemerera ko yagize uruhare mu iyicwa ry’umugabo we, Habyarimana Narcisse wavutse mu mwaka wa 1971 wari utuye mu Karere ka Muhanga mu Murenge wa Nyamabuye mu Kagali ka Gahogo ho mu Mudugudu wa Rutenga wishwe mu ijoro ryo ku cyumweru Tariki ya 12 kamena 2012, ndetse aranemerako nyuma yo gukora ibyo yaryamanye n’abagabo babiri.

Nyuma yo kubyemera, Uzamuranga arasaba Imana imbabazi n’abantu bose, kuko ngo byamugwiririye. Ubwoumunyamakuru wa IGIHE yageraga mu rugo rwa Nyakwigendera yasanze umubare munini w’abantu, mu gihe umurambo wa Nyakwigendera wari woroshe mu nzu.

Abenshi baravuga ko badatinda ku rupfu rwa nyakwigendera kuko n’ubundi umugore we Uzamuranga Yvonne asanzwe yaramunaniye ku buryo n’ubuyobozi bwari bwarabuze uko bugira uyu mugore wahoraga azana abagabo mu rugo rwa Nyakwigendera, bikagera n’aho abaje gusambana n’umugore we banamukubita.

Bamwe mu baturanyi ba Nyakwigendera bavuze ko mu gitondo cyo ku wa mbere basanze umurambo wa Habyarimana mu nzu ku buriri bwe imbeba zawuriyeho amano atatu n’ugutwi, bigaragagara ko hari hashize igihe kinini yicishijwe ikiziriko bamunigishije cyatoraguwe inyuma y’inzu bari batuyemo ndetse no ku ijosi rye cyishushanyijeho, hafi y’aho kandi bahasanze imyenda yuzuye amaraso nyamara uyu mugore yavuze ko ari imyambaro yakoresheje ari mu mihango.

Uzamuranga Yvonne yiyemerera ko yagize uruhare mu iyicwa ry’umugabo we kuko ngo yagiye kumusambaniraho mu rugo hamwe n’uwitwa Dusabimana Emmanuel, Uzamuranga yemeza ko iyi nshoreke ye ari yo wishe uyu mugabo nyuma yo kubafatira mu buriri bwe ngo yamukubise igitsiburira yirukanka aguye hasi amunigisha igitenge cy’umugore cyari aho, umugore nawe amurindiye umutekeno.

Nyuma yo gusiga umugabo we yapfiriye mu nzu yagiye kurarana n’uwitwa Munyaneza Faustin usanzwe ari konvuwayeri muri gare ya Muhanga. Mu gitondo nibwo yagarutse ntiyanatabaza bikabonwa n’abaturanyi be.
Mbere kandi yo kubonana n’uyu wa nyuma uyu mugore yarakomeje ngo ajyana na Dusabimana bajya gusambanira mu rugo rwe mugihe umugabo we yari amze gushiramo ubwuka. Byumvikana ko yaryamanye n’abagabo babiri nyuma y’urupfu rw’uwo bashakanye.

Dusabimana Emmanuel nawe uri mu maboko ya Polisi ntiyemera ko ari we wishe Habyarimana, kuko ngo nyuma yo kuryamana n’umugore we mu masaha yakare atongeye gusubirayo ngo n’abaturanyi be barabihamya.

Abageze mbere muri uru rugo bahasanze indangamuntu zigera kuri 5 n’ikarita z’ubwisungane mu kwivuza za gisirikare (MMI) ebyiri, bavuga ko bazishyikirije Polisi. Uzamuranga yemeza ko ari iz’abasirikare babiri baje kumusambanya mu minsi yashize ku buryo umugabo we yazifatiriye umugore akagira isoni zo kuzimwaka, bamwe mu bataye aya makarita ngo bahoraga muri uru rugo ariko umugabo yarazibimye.

Munyaneza Faustin wararanye n’umugore wa nyakwigendera yemeza ko ataragera muri urwo rugo ahubwo ko yari incuro ya mbere baryamana, kuko n’ubwo bahuriye mu kabari ariko ngo ntiyamubwiye ko yasize yoroshe umugabo yishe. Ariko ngo hari ikindi gihe yari yaramuhaye akazi ko kumumesera.

Habyarimana Narcisse bakundaga kwita Agronome bivugwa ko yahoraga yisekera ntawe abanira nabi, nk’uko byavuzwe n’abo twasanze muri uru rugo.

Uyu wishwe Asize abana babiri umukuru muri bo afite imyaka icumi, nyamara umugore we yahoraga avuga ko muri abo bana nta n’umwe we urimo.

Abakekwa bari mu maboko ya Polisi kuri Sitasiyo ya Nyamabuye naho umurambo wa Nyakwigendera urashyingurwa kuri uyu wa kabiri kuko warangije gukorerwa ibizamini ku bitaro bya Kabgayi.

 Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Muhanga, CIP Rurangirwa Augustin yavuze ko ubu bwicanyi buturuka ku mibanire mibi y’abashakanye , akaba ariyo mpamvu hagomba gushakwa uburyo bwo kubana neza, abantu birinda amakimbirane mu ngo zabo.
Abaturage kandi barasabwa gutanga amakuru y’izi ngo zibana nabi kuko bazizi. Uyu muyobozi aranasaba inzego z’ibanze kwegera abo bazi babanye nabi bakabagira inama mbere y’uko bigera aha.
Source: Igihe.com

Tanga ibitekerezo kuri iyi nkuru
Izina
 Ubutumwa
 
  Gender Male Female
 Emeza
Ibitekerezo kuri iyi nkuru
Izina: Lucky
Ubutumwa:
birababaje kubona umuntu aza agusanga akubwira ko agukunda bikarangira akwivuganye. ibi bica intege abateganya gushinga izabo. umuryango nyarwanda ufite ibibazo nubwo birengwaho ngo aba psychologue nta kazi bafite cg ngo ntibakenewe.
Iki gitekerezo cyatanzwe kuwa 14 / 06 / 2012, 04:18