Nk’uko byatangajwe na Dr. Fereydoon Batmanghelidj, umushakashatsi wanditse igitabo “Your Body’s many cries for water” (amarira menshi umubiri wawe uririra amazi), indwara nyinshi zirimo Asima, umuvuduko ukabije w’amaraso, igifu, kanseri, diyabete y’ubwoko bwa kabiri, indwara zo mu bwonko no mu rutirigongo, iz’uruhu, ... ziterwa n’uko amazi aba ari make cyane mu mubiri, kandi burya kumva mu kanwa humye si cyo kimenyetso rukumbi cy’uko umubiri unyotewe.
Inyota ni iki ?Inyota ni ubushake bwo kunywa ikinyobwa runaka. Ni n’uburyo umubiri ukoresha kugira ngo ugenzure amazi yinjira n’asohoka. Kumva inyota rero bikaba bigengwa n’agace ko mu bwonko k’inyuma (Hypothalamus).Ubushake bwo kunywa bushobora na none guterwa n’umuco ndetse n’imigenzo ya buri wese, ari nayo mpamvu usanga abantu bamwe mu mwanya wo kunywa amazi bahitamo icyayi, ikawa, inzoga, n’ibindi binyobwa, bitwaza ko na byo bikozwe mu mazi. Icyo batazi cyangwa birengagiza ni uko kuba ibyo binyobwa bigizwe n’alukoro (alcohol), kafeyine, cola, cyangwa soda, bituma amazi arushaho gusohoka mu mubiri. Ikindi kandi kwimenyereza ibinyobwa biryohereye bituma ubushake bwo kunywa amazi masa bukendera.Akamaro k’inyota rero ni ukwibutsa umubiri kongera kunywa amazi, kuko wirengeje iminsi nta mazi n’amake unywa hakurikiraho urupfu.Amazi arwanya ate indwara ?Amazi niyo molekile yiganje mu mubiri, agize hafi 70% by’uburemere (weight) bw’umuntu, kandi 85% by’ubwonko ni amazi. Ni yo atanga urubuga rukorerwamo imirimo itandukanye y’umubiri harimo kuringaniza ubushyuhe (body temperature), gukwirakwiza amavitamini, imyunyu, n’imisemburo ahabugenewe ; gutanga ububobere mu ngingo, mu maso, mu mara, mu mazuru, mu muhogo ; gusohora ibyo umubiri udakeneye ndetse n’ibindi. Iyo amazi abaye make cyane mu mubiri hakurizaho indwara zitandukanye zirimo :Kurwara umutweKuribwa umutwe bisanzwe cyangwa migraine (kugira ububabare mu gice kimwe cy’umutwe akenshi hakiyongeraho no kugira isereri, kuruka, kutihanganira urumuri n’urusaku). Biterwa n’impamvu zinyuranye nk’umunaniro, kunywa inzoga nyinshi, n’ibindi, ariko bikiyongera cyane iyo umubiri nta mazi ahagije ufite. Kunywa amazi menshi rero bigabanya ububabare kandi bikanarinda kurwaragurika umutwe.AsimaBuri mwaka Asima yibasira abana bagera kuri miliyoni 14, ikicamo benshi muri bo. Iterwa no kubura amazi birenze mu bice bimwe na bimwe by’umubiri. Iyo umuntu arwaye asima imiyoboro y’umwuka (Airways) irafungana ikanabyimba, kandi ikanakora mucus (imbobezamiyoboro) nyinshi. Ibi bituma umuntu aguma akorora, akitsamura cyangwa akumva ahera umwuka.Kunywa amazi rero birinda gufungana kw’imiyoboro y’umwuka, kandi kongera umunyu waryaga bizibura ibihaha bigatuma umwuka winjira kandi ugasohoka nta mbogamizi.Kwirengagiza ko Asima ari ingaruka y’amazi make mu mubiri bizatuma abana benshi bakomeza guhitanwa nayo kandi yiyongere ubukana ku bakiriho.IkirunguriraIkirungurira ni ikimenyetso cy’ibanze kerekana ko amazi ari make mu gice kibanza cy’urwungano ngogozi (gastrointestinal track). Gukomeza kwifashisha imiti irwanya Aside mu kuvuza ikirungurira bigera aho bigatera ibindi bibazo nko kubyimba no kuzana udusebe ku gifu n’amara, bishobora no kuvamo kanseri y’urwungano ngogozi, iy’umwijima n’iy’impindura.RubagimpandeUbubabare mu ngingo ni ikimenyetso cy’uko amazi yakamye mu ngingo. N’ubwo Rubagimpande ikunze kwibasira abashaje, abakibyiruka nabo ntibakangwa. Igisubizo rero si ukwihutira gufata imiti idohora ububabare ahubwo ni ukunywa amazi no kurya umunyu uhagije.UmugongoKumva ububabare mu gice cyo hepfo cy’umugongo ndetse na rubagimpande yo mu mugongo ni bimwe mu bimenyetso by’ikama ry’amazi mu rutirigongo. Umuti uruta iyindi ni ukunywa amazi kuko nta yindi ngaruka agira nk’iyo wasangana indi miti muri rusange.Ububabare mu gituza (Angina)Kumva uburemere mu gatuza bumeze nk’aho hari ukicayeho ni ikimenyetso cy’indwara y’umuyoboro w’amaraso ku mutima (coronary artery), akaba ari ingaruka y’amazi make mu gice cy’umutima n’ibihaha, bigatuma amaraso atemba ajya mu mutima aba make. Kongera amazi yo kunywa ni wo muti nyawo, ariko biba byiza iyi ndwara ikurikiranywe hafi na muganga.Diyabete y’ubwoko bwa kabiri (Diabetes mellitus II)Diyabete nayo ni ikimenyetso gikomeye cy’amazi make mu mubiri. Umusemburo wa insuline urekeraho gukorwa kugirango udakomeza gukwirakwiza isukari mu turemangingo (cells) dore ko ahagiye isukari, amazi ahita ahayoboka. Kuko amazi aba ari make rero, aharirwa ubwonko.Kongera amazi umuntu yanywaga akarya n’umunyu ukwiye bigabanya iyi ndwara ya Diyabete bityo ntirinde igera aho umuntu acika amano, ibirenge, amaguru cyangwa agahuma.Uretse kurwanya indwara no kuzikiza, amazi agabanya kolesterol (Cholesterol) mu maraso, arinda ubukana bw’ingaruka zo gucura ( ménopause) anarwanya gusaza imburagihe.Umuntu akwiye kunywa amazi angana iki ?Ku munsi, umuntu atakaza amazi cyane cyane mu nkari (litiro 0.5 ), mu guhumeka (0.3 l), ndetse no mu kubira ibyuya, bityo rero nibura umuntu yarakwiye kunywa litiro 0.6 z’amazi, andi akava mu biryo. Naho kugira ngo umuntu agire ubuzima bwiza, umuntu mukuru yarakwiye kunywa ibirahure umunani ku munsi. Iki kigero gishobora kugabanuka cyangwa kikiyongera bitewe n’igitsina (abagabo bakwiye kunywa menshi), imirimo ndetse n’imiterere y’aho umuntu atuye.Ni byiza kandi kuyanywa nibura iminota 30 mbere yo gufungura, gukora siporo, cyangwa kuryama, kugira ngo aho umubiri uyakenereye uyabone. Ntako bisa rero kunywa ibirahuri bibiri by’amazi mu gitondo ubyutse. Amazi yose, yaba ashyushye cyangwa akonje agira umumaro utagereranywa.Akamaro k’umunyuAmazi y’ubwonko arangwa n’umunyu mwinshi, bityo kugira ngo ubwonko bukore neza bukenera kwinjiza umunyu. Umunyu kandi ugabanya aside mu bwonko, kuko uyisunikira mu miyoboro igana mu mpyiko kugirango isohoke mu mubiri. Iyo umunyu ubaye muke, aside iriyongera, maze ikonona uturemangingo (cellules) tw’ubwonko.Bityo rero umunyu uri mu rugero urinda indwara ya Alzheimer (irangwa no kwibagirwa bikabije), Rubagimpande, Asima, Diabete 2, n’izindi. Umunyu ni n’ingirakamaro cyane cyane ku bantu bashaje, kuko akenshi bagira ibibazo by’uruhago rw’inkari. Iyo bongeye umunyu baryaga ikibazo cyo gucikwa n’inkari kiracyemuka.Umunyu mwiza rero si uyu wo ku meza ukorwa mu nganda kuko iby’ingenzi baba babimazemo, umwiza ni uzwi ku izina rya ’sea salt’, mushya waturutse mu nyanja (nka gikukuru).