Sobanukirwa neza: Iyo umuntu asiramuwe ari mukuru bisaba igihe kingana iki kugira ngo akire?

Muri iki gihe leta y’u Rwanda iri gukanguririra abagabo bose ko bakwitabira igikorwa cyo gusiramurwa, bitewe n’uko byamaze kugaragara ko abagabo basiramuwe bagira ibyago bike byo kwandura virus itera SIDA ugereranije n’abadasiramuwe.

Tuboneyeho umwanya wo gusubiza umukunzi wacu  watubajije ikibazo kigira kiti: “Ese iyo umuntu asiramuwe ari mukuru bisaba igihe kingana iki kugira ngo akire?

Gusiramurwa ku bagabo ni igikorwa abaganga bakora cyo kubaga, bagakuraho uruhu rutwikiriye umutwe w’igitsina cy’umugabo.

Gusiramurwa bikaba bishobora gukorwa ku mpamvu z’imyemerere y’idini runaka , umuco, isuku ndetse no ku mpamvu z’uburwayi. Mu bice byinshi by’isi nko ku mugabane w’Uburayi na  Afrika, usanga iki gikorwa kidakorwa cyane nko mu bihugu bya Aziya.
 
Nk’uko bitangazwa n’urubuga rwa internet  medlineplus, bavuga ko ku mwana muto gukira bisaba  hagati y’iminsi 5 kugeza ku minsi 7, mu gihe ku muntu mukuru bishobora gufata ibyumweru 3, ndetse akaba agomba gukora imibonano mpuzabitsina nyuma y’ibyumweru 6.

Uretse kandi ko gusiramurwa bigabanya ibyago byo kwandura virus itera SIDA, barakomeza batangaza ko abagabo basiramuwe baba bafite ibyago bike byo kurwara:

-Kanseri y’imboro (cancer of the penis)
-Indwara zifata kariya gahu ko ku gitsina cy’umugabo nka Phimosis
-Indwara zituruka ku isuku nke y’igitsina ku bagabo

Mu gihe ubonye mu gisebe aho wasilamuwe hakomeje kuva amaraso cyangwa hajemo amashyira, ni ngombwa gusubira kwa muganga aho wavuriwe kugira ngo barebe impamvu zabyo ndetse bagufashe.

Ifoto: demotix.com
M. Fils /UMUGANGA.com