Ese ushobora gusama mu gihe uri mu mihango?

Reka dusubize abakunzi bacu batandukanye batubajije iki kibazo, bibaza niba umukobwa cyangwa umugore ashobora gusama mu gihe ari mu mihango.

Twifashije ibitangazwa n段mpuguke mu by置burumbuke yitwa Carolyn Kubik biboneka mu kinyamakuru babycenter, iyi mpuguke ivuga ko nubwo bidakunda kubaho, gusama uri mu mihango ari byo kandi bishoboka. Ibi bikaba bishobora kuba ku mugore ufite ukwezi guto cyangwa ukwezi kurekure cyane.

Carolyn avuga ko iyo umugore afite ukwezi guto cyangwa se kumara iminsi mike, bituma igihe cy段rekurwa ry段ntanga ngore kiba cyangwa kegera hafi cyane y段gihe atangira kubona imihango, bityo bikaba byatuma asama mu gihe ari mu mihango.

Kugira ngo umugore asame ni uko igi cyangwa se intanga ngore ye ibasha guhura n段ntanga ngabo mu tuyoborantanga tw置mugore.

Carolyn akomeza avuga ko rimwe na rimwe bishobora kubaho ko intanga ngore ihisha, mu gihe ukwezi k置mugore kugeze hagati, cyane cyane hagati y置munsi wa 12 ndetse n置wa 16 w置kwezi kwe. Iyi ntanga rero ngo ihita irekurwa n誕gasabo kayo (ovaire), hanyuma igahita ijyanwa mu tuyoborantanga, aho ishobora kumara umunsi cyangwa amasaha 24 itarapfa igitegereje intanga ngabo.

Mu gihe iyi ntanga ngore itabonye intanga ngabo irapfa hanyuma igasohorwa hanze. Iki ni cyo gihe umugore ahita abona imihango. Ku bagore benshi, ngo bakunze kugira ukwezi kw段minsi 28 gusa kandi ngo hari abandi bashobora kugira ukwezi kw段minsi 22 cyangwa iri munsi yayo.

Ni ukuvuga ko umugore ufite ukwezi guto ,ashobora kurekura intanga ngore(ovulation) nyuma gato avuye mu mihango. Noneho bitewe n置ko intanga ngabo zishobora kumara igihe kingana cyangwa kiri hejuru y段minsi 3 mu myanya myibarukiro y置mugore zigitegereje intanga ngore, zishobora kuboneraho zikinjira muri ya ntanga ngore yarekuwe hanyuma ugasama.

Iyi mpuguke ikomeza ivuga ko kandi bishobora kubaho no ku bagore bafite ukwezi kudahindagurika kw段minsi 28 ko babona imihango igihe kimwe habaye n段rekurwa ry段ntangangore. Ibi na byo bikaba byatuma basama mu gihe bari mu mihango.

Ifoto : canagirlgetpregnantonherperiod.com
M. Fils/UMUGANGA.com