Menya kandi usobanukirwe n’ingaruka zo kuruka wanyoye inzoga ndetse n’ibindi bibi by’inzoga ku buzima

Tuboneyeho umwanya wo gusubiza umukunzi wacu Ferdinand, watubajije ikibazo kigira kiti “Nagirango mbaze niba kuruka wanyweye inzoga ari bibi ku mubiri?” Kunywa inzoga nyinshi kandi mu gihe gito bigira ingaruka mbi ku buzima ku buryo bishobora no guhitana uwazinyoye.

Nk’uko tubikesha urubuga rwa internet livestrong.com, bavuga ko mu ngaruka ziterwa  no kunywa inzoga nyinshi kandi mu gihe gito harimo:

1. Umwuma: ni ukuvuga, iyo wanyoye inzoga nyinshi bituma umubiri utakaza amazi menshi ndetse n’imyunyu ngugu itandukanye binyuriye ahanini mu kunyaragura cyane kandi inshuro nyinshi, na byo biterwa no kudakorwa k’umusemburo witwa ADH (anti diuretic hormone), utuma umuntu adatakaza amazi, biturutse ku nzoga. Mu bimenyetso bigaragaza umwuma harimo kugira inyota nyinshi cyane ndetse no kuzungerera.

2. Kunywa inzoga nyinshi kandi mu gihe gito bigabanya gutera k’umutima ndetse n’uko umuntu ahumeka,  ndetse yemwe umutima ukaba wahagarara. Ibi na byo bigakurikirwa  akenshi no guhita umuntu ajya muri COMA kandi bikaba bishoboka ko yanapfa biturutse kuri izo nzoga.

3. Kunywa inzoga umuntu atariye cyangwa ntacyo yashyize mu nda bituma igifu gikora nabi ndetse akaruka. Kubera ko ubwonko buba butagikora neza ngo bubuze ibivuye mu nda kujya mu myanya y’ubuhumekero, ibi birutsi bishobora kujya mu myanya y’ubuhumekero bigatera ingaruka zikomeye zirimo kurwara umusonga ndetse no kubura umwuka.

Mu bindi bibi byo kunywa inzoga birimo ko inzoga zongera ibyago byo kurwara indwara z’umutima, umwijima, impyiko ndete no kwangirika bikomeye k’ubwonko, bigaragazwa n’uko umuntu atangira gususumira mu gihe nta cyo akora, kugenda nabi, guhinduka mu mitekerereze ye n’ibindi.

Ese hari abo ingaruka zo kunywa inzoga zibaho mbi kurusha abandi?

Kunywa inzoga urwaye diabete, indwara z’umutima, ntacyo washyize mu nda cyangwa uri kunywa indi miti, bishobora ku kugira ho ingaruka zikomeye cyane.

Kugabanya kunywa inzoga  ndetse no kuzireka mu gihe ubishoboye ni byo byakurinda kugerwaho n’izi ngaruka zose.

Ifoto: savoir.fr
M. Fils/UMUGANGA.com