Kuki umuntu ashobora kuva amaraso menshi mu igihe cy段mihango?

   
    Share

Iki ni ikibazo abagore benshi bibaza, kuko usanga kibabangimiye ndetse rimwe na rimwe bikabaviramo no kureka imirimo bakora.
Umuntu se yavuga ko yavuye amaraso menshi ari uko byagenze gute ?

-    Umugore cyangwa umukobwa yavuga ko yavuye amaraso menshi ari uko bimusaba guhindura icyo yibinze (cotex) byibuze buri saha, ibyo kandi akabikora mu gihe cy誕masaha menshi akurikiranye. Ibi kandi bishobora gutuma abyuka nijoro kugira ngo ahindure ibyo yibinze kuko aba yumva byuzuye.
-    Na none iyo umugore abonye ibibumbe by誕maraso, bigaragaza ko yavuye cyane,
-    Iyo agiye mu mihango igihe kirekire kirenga iminsi irindwi.

Kuva cyane byaba biterwa n段ki?

Hari ibintu byinshi bishobora gutera kuva cyane, muri byo twavuga
-    Kutamera neza kw段misemburo (Imisemburo ya progesterone n置musemburo wa oestrogene). Ibi bikunda kuba cyane cyane ku bangavu bakijya mu mihango kuko umubiri wabo uba utaramenyera neza imihindukire y置mubiri. Na none kandi bikaba ku bagore begereje igihe cyo gucura.
-    Kuva cyane kandi bishobora kugaragara ku bagore bafite ibibyimba mu nda. akenshi ibi bibyimba ntago aba ari kanseri. Ibi ni bya bibyimba bakunda kwita ォ Amamiyome サ mu ndimi z誕mahanga.
-    Umugore kandi ashobora kubona imihango myinshi iyo akuyemo inda ikiri nto, ni ukuvuga itararenza ukwezi, cyangwa iyo yatwitiye inyuma y置mura.

Ese ni ngombwa kwivuza ?

Ni ngombwa cyane kwivuza igihe ubona ugira imihango myinshi, kuko bishobora kugutera kugira amaraso make mu mubiri (anemia). Na none kandi muganga ashobora kureba impamvu igutera kuva, byaba ari ikibyimba kikavamo.
Imiti rero ikaba itangwa hakurikijwe impamvu. Muri yo hakaba hashobora gukoreshwa imisemburo, ndetse nkuko twabivuze haruguru hakaba hashobora kwifashishwa kubagwa.

Ifoto : svtaucollege.wifeo.com
Tubikesha www.buzzle.com
MANIRABONA Emmanuel/umuganga.com

Tanga ibitekerezo kuri iyi nkuru
Izina
 Ubutumwa
 
  Gender Male Female
 Emeza
Ibitekerezo kuri iyi nkuru