Inzoga ni mbi ku buzima bw誕bantu bose ariko ku mwana uri mu nda ni akarusho. Kunywa inzoga cyane kandi utwite si byiza na gato ku mwana utwite kuko byangiza ubuzima bwe. Birabujijwe rwose kunywa inzoga ku mugore utwite.
Byaragaragaye ko kuba umwana yavuka atameze neza nk置mwana usanzwe mbese afite ibibazo by段ngingo (Malformatiom), biterwa n置ko umubyeyi aba yaranyweye inzoga amutwite. Kuba umubyeyi yanywa inzoga mu bihe bisanzwe adatwite ntizimugireho ingaruka ntibivuze ko atwite yazinywa. Kuko umwana uri mu nda ntabyihinganira azirana n段nzoga kuko zimugiraho ingaruka mbi. Kuzimurinda rero ni yo nama isumba izindi.Inzoga ku mugore utwite kandi zishobora gutuma abyara igihe kitageze, cyangwa se umwana akavukana ibiro bicye cyane. Ikibi cyane kandi ni uko izo nzoga zishobora gutuma uvanamo inda utabiteganyaga. Iyo ugize amahirwe umwana akavuka ari muzima nta bumuga afite, inzoga wanyweye ari mu nda zishobora gutuma agira imyitwarire idasanzwe. Ntuzibeshye ko nyababyeyi izakingira umwana inzoga uba wanyweye, oya! Inzoga zo zirinjira zikagera ku mwana rwose. Nta mpamvu zo kwitwaza ko udashobora kureka inzoga icyo gihe cyose cy誕mezi icyenda kuko niba atari ibyo umwana wawe azabigwamo abigiriremo ingaruka kandi arengana.Unyweye inzoga utari uzi ko wasamye, ukaba waranyweye inzoga zirenze ス cya litiro wakwihutira kwa muganga kuko ingaruka zishobora kuba mbi rwose nk置ko twabivuze haruguru, muganga ni we wenyine wakugira inama z置ko wabyifatamo.Dore zimwe mu ngaruka umwana ashobora guhura na zoIyo umwana yahuye n段ngaruka z段nzoga akiri mu nda avukana indwara yitwa ォSyndrome d誕lcoolisme f徼al サ iterwa nyine n置ko umubyeyi aba yanyweye inzoga atwite. Ashobora kugira ibibazo byo gukura nabi (retard de croissance), ibibazo by置mutima ndetse no mu mutwe, ubumuga bwo mu isura ndetse n誕handi.Izi ngaruka zikunze kugaragara cyane umwana agiye ku ishuri aho agira imyitwarire idasanzwe ndetse no gufata mu ishuri bikaba byamubera ikibazo. Izi ngaruka zose rero ku mwana si izo gusuzugura n置bwo zimwe na zimwe zikosorwa, si byiza ko wakwisama wasandaye ukavuza umwana kuri menshi kandi hari uburyo bwo kwirinda izo ngaruka zose.Ifoto : famillesdaujourdhui.comKAREKEZI Ray Azades / UMUGANGA.com