Bahitamo gukuramo inda kubera amikoro macye

   
    Share

Abaganga b’Abongereza mu bushakashatsi bakoze bavuga ko abagore benshi bahitamo gukuramo inda kubera ikibazo cy’ubushobozi buke.

Abaganga bagera kuri 300 bo mu Bwongereza, muri iyi nyigo yabo bagaragaje ko abantu b’igitsina gore bahitamo gukuramo inda mu gihe babona ko nta bushobozi bwo kurera urubyaro rwabo bafite, ngo ibi bikaba bitari bimenyerewe.

Nkuko byatangajwe mu kinyamakuru ”The Telegraph”, 1/3 cy’aba baganga bemeje ko ngo abagore benshi kugira ngo babashe kuba bashinga ingo (bakubaka) bibafata igihe kirekire kubera amikoro aba akiri macye.

Nkuko bitangazwa na ANN FUREDI uhagarariye ikigo cy’Abongereza cyitwa ”British Pregnancy Advisory Service” avuga ko abagore benshi bakuramo inda akenshi nk’iyo uburyo bwo kuringaniza imbyaro bwanze (methode contraceptive); agakomeza asobanura ko, ngo abagore benshi bishimira kubyara bihwanye n’ubushobozi bw’umuryango nkuko ngo abenshi muri bo bagiye babivuga.

Aba baganga bemeza kandi ko amikoro macye agira ingaruka mbi zihuse ku buzima bw’abantu, muri zo harimo nko kwiheba, kwishora mu bisindisha cyangwa ugasanga abarwayi benshi bafite ikibazo cyo mu gifu.

Ifoto : cvm.qc.ca
Jean Claude NTEZIMANA / UMUGANGA.com


Tanga ibitekerezo kuri iyi nkuru
Izina
 Ubutumwa
 
  Gender Male Female
 Emeza
Ibitekerezo kuri iyi nkuru
Izina: Nadege gwiza
Ubutumwa:
Nonec nkumuntu waba warahuye nikibazo cyo kuma mugitsina kandi yarahoze atosew mwamugira inama ki? Kugirango yongere yorohere thx!
Iki gitekerezo cyatanzwe kuwa 02 / 10 / 2012, 10:56