Mu rwego rwo gutunganya imirire, icy’ibanze ni ukubanza kurwanya akamenyero, urwiganwa no guhora umuntu arya ibyo akunda gusa, kuko ayo mafuti ariyo yabaye intandaro yo kubogamira ku ndyo imwe, indyo y’akarere cyangwa urwego umuntu arimo. Ubusanzwe umubiri w’umuntu ukora kimwe gusa ugatandukanywa n’imirimo buri muntu akora. Nyamara ni ubwo bimeze bityo, umubiri w’umuntu ushobora guhurira ku ndyo nyinshi. Inzobere mu mirire Muganga Mugunga Pierre agira ati “ Mu buzima bw’umuntu wese, umugabane munini w’ibyo kurya bye ugomba kuba ushingiye ku binyampeke byuzuye, ibikoma byabyo n’imitsima yabyo. Buri munsi hakagira ikinjira cy’ibinyampeke mu mubiri ariko tugasobanukirwa ko ibidaseye biruta ibiseye ndetse n’ibiseye bifite ibiheri biruta ibiseye binogerejwe. Kubiyungurura, ni ukuzimiza intungamubiri ”. Yakomeje agira ati “ Ni cyo gituma benshi mu gihe bibwira ko bariye ibibaryoheye, baba bariye ibitabatungira umubiri. Ibyubaka umubiri n’ibyoroshya amara, ahanini cyane biba mu biheri. Nicyo gituma abatungwa n’ibinyampeke byanogerejwe ( raffinés) n’ibyakuweho uruhu ( décortiqués) bakunda kurwara indwara z’amara n’iz’uruhu, ubwonko bukagira intege nke ”.
Mu gitabo Les délices du potager basobanura ko ku rwego rwa mbere n’ubundi hakenewe imbuto nyinshi. Na zo, nk’uko bimeze ku mpeke, imbuto ubwazo ziruta imitobe yazo. Basobanura kandi ko imitobe ubwayo isumbana “ Umutobe w’umwikamire w’imbuto uruta uwatuburiwe mu mazi. Uwatuburiwe mu mazi na wo uruta uvanzemo amazi n’isukari. Uvanzemo amazi n’isukari uruta uwakomotse mu mbuto zitetswe mu mazi ”. Byongeye kandi, ngo ibinyampeke n’imbuto ngo bikwiye gufata umwanya munini mu mitekerereze y’ibitunga umuryango kuko imbaraga, ubwenge, ubuhanga arimo biva.IbinyamisogweIbinyamisogwe nk’ibishyimbo, amashaza, soya, lantille n’ibindi ni ibiribwa bifite inyubakamubiri zihagije. By’umwihariko, ibishyimbo byumye bifasha urusobe rw’imitsi yumva kandi ngo ni ingirakamaro mu kongera amaraso. Ni ibiribwa byiza bifasha mu kurema imisatsi ndetse bikize cyane ku munyungugu wa Manyeziyumu. Ibyo biribwa, umuntu aba abiriye neza iyo bivanzwe n’ibinyampeke. Icyakora, ubukire bwabyo mu ntungamubiri no mu bivumbikisho bisaba ko umuntu arya bike kandi ntibihore ku meza.Ubwiza bw’ibishyimbo byumye burasumbana hakurikijwe amabara yabyo. Iby’umweru birusha ibindi gukira mu ntungamubiri , ibitukura nabyo birusha ibindi gukira kuri “ acide amine ” yitwa “ lysine ” ikingira uruhu. Ku bwo kwirinda indwara z’uruhu, ni ngombwa ko ibishyimbo bitukura biribwa bivanzwe n’ibigori.Ibitonore n’imiteja by’ibishyimbo ni ibiribwa byiza bikomeza umwijima, bikangura imitsi yumva, bigira uruhare mu gukingira ibyuririzi kandi bihembura imyunyungugu mu muntu. Ni ibyo kurya byiza ku bantu bakunze kugira impatwe. Bikungahaye ku ntungamubiri nyinshi ndetse n’umunyungugu wa Iyode ukingira indwara zo mu muhogo nk’umwingo hamwe no ku byimba cyangwa kugabanuka kw’imvubura ya Tiroyide. Ni ibiryo byiza bikenewe ku muntu urwaye Diyabete, imisenyi yo mu mpyiko, ku bihagarika inkari zisa nabi cyangwa zibarya, rubagimpande, amaraso akennye nk’uko bisobanurwa mu gitabo Les délices du potager. Orinfor