Nyarugenge : Bahagurukiye kurwanya imirire mibi 
 

Umubiri w’umuntu ukeneye ibiwubaka, ibiwutera imbaraga n’ibiwurinda indwara. Ibyo byagarutsweho mu mahugurwa y’iminsi 2 y’abagize inama y’igihugu y’abagore mu karere ka Nyarugenge aho abayateraniyemo bahuguwe ku kwita ku mirire y’umubyeyi wonsa, iy’abana bato, uruhare rw’umugabo mu mirire y’umubyeyi n’umwana muto ndetse n’uburyo batanga ubujyanama ku muntu ubukeneye ku bijyanye n’imirire.

Avuga ku mpamvu yayo mahugurwa, Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’abagore mu karere ka Nyarugenge Uwera Kamanzi Odette  yasobanuye  ko bateguye ayo mahugurwa muri gahunda ya Leta y’u Rwanda yo kurwanya imirire mibi. Ati “ Intego y’aya mahugurwa ni ukugira ngo abagore, kubera ko ari nabo bagize umuryango bafata inshingano y’ibyo bagura, y’ibyo bahaha, ibyo bateka n’uburyo babiteka. Ni nabo babyara kandi ni nabo bonsa. Turashaka kugira ngo abagore bo mu karere ka Nyarugenge bagire uruhare rwo kurandura imirire mibi kubera ko ari ikibazo cyagaragaye mu gihugu cyacu kandi tukumva natwe twishimiye gutanga umusanzu wacu mu kurwanya icyo kibazo ”.

Uhagarariye Inama y’Igihugu y’abagore mu Murenge wa Mageragere Nyiransabimana Jeannette avuga ko nyuma yo kubona abana 27 bagaragayeho ikibazo cy’imirire mibi ubu bagiye gukora ubukangurambaga kugira ngo barwanye icyo kibazo. Yagize ati  “ Tuzashishikariza abaturage gukora uturima tw’igikoni, korora amatungo magufi nk’inkwavu ndetse n’inkoko  ndetse no konsa abana bihagije bikaba intego ya buri muryango ”.

Ayo mahugurwa yitabiriwe n’abagore bagize komite y’inama y’igihugu y’abagore mu mirenge 10 igize akarere ka Nyarugenge bari kumwe n’abashinzwe imibereho myiza muri buri murenge. Hakiyongeraho abagore 7 bagize komite y’inama y’igihugu y’abagore ku rwego rw’akarere. Orinfor
 

Tanga ibitekerezo kuri iyi nkuru
Izina
 Ubutumwa
 
  Gender Male Female
 Emeza
Ibitekerezo kuri iyi nkuru