Wari uzi ko Puwaro (Poireau) ari umuti w’umwijima, impyiko n’ubuzima bwo mu mutwe 
 

Uru ruboga kuva ruhingwa hashize imyaka 4000, puwaro yakundaga kuribwa n’abanyamisiri, Abagereki n’ Abaromani bo mu bihe bya cyera kugira ngo bivure indwara.

Nk‘uko dukomeza tubitangarizwa na masantenaturelle.com, mu buvuzi babwiriza abantu kurya Puwaro, kubera ko ikiza ibibazo by’ubuhumekero, ikagira uruhare mu gusukura umubiri, kandi ikanagira uruhare runini mu gutuma impyiko zikora neza. Puwaro inafite ubushobozi bwo gukura “Acide urique” mu mubiri, bityo umuntu urwaye “Goute” cyangwa “Arthrite” akayikira.

Mu gihe bashaka kuvura umuntu unyaragura, bafata ikibumbe gikozwe muri Puwaro zitetse, kimeze nk’ umutsima kandi gishyushye, bakagikandisha ku gice giherereye munsi y’umukondo.

Puwaro kandi ikize cyane ku myunyu ngugu ifitiye umubiri akamaro kanini. Muri yo harimo:

- Fer:   iri mu bigize globules rouges du sang
- Magnesium:   ifite akamaro kanini mu mibereho y’ imitsi
- Silice:  ifite akamaro kanini mu kumera neza kw’ amagufa no kunoga kw’ uruhu
- Potasse:  irwanya ibinure byinshi
- Soude:  irwanya acide mu mubiri
- Manganese:  ifasha cyane mu rwungano ngogozi
- Calcium:  ifasha mu gukomera kw’ amagufa.
- Puwaro inafite vitamine B na vitamine C

Murabona ko rero puwaro ifitiye umubiri wacu akamaro kanini, abashobora kuyibona mujye muyirya ku bwinshi.

Ifoto: dansnotremaison.com
NSENGUMUREMYI Jean Baptiste / UMUGANGA.com

Tanga ibitekerezo kuri iyi nkuru
Izina
 Ubutumwa
 
  Gender Male Female
 Emeza
Ibitekerezo kuri iyi nkuru
Izina: FELICIEN
Ubutumwa:
NONE HAKORESHWA URUGERO RUGANA GUTE?
PUWALO ITEGURWA ITE ?
MUDUSOBANURIRE

Iki gitekerezo cyatanzwe kuwa 05 / 06 / 2012, 14:04