Kurya amagi mu ifunguro rya mu gitondo , ngo byaba birinda umuntu kuba yasonza vuba ugereranije n’uwafashe ifunguro rya mu gitondo hamwe n’ibinyampeke.
Nkuko urubuga rwa internet rwa emedicinehealth.com rubitangaza, ngo mu nyigo ya vuba yakozwe n’ikigo cyitwa « Pennington Biomedical Research Center” ngo yerekanye ko abantu bafata mu ifunguro ryabo rya mu gitondo amagi , bagaragaza ibimenyetso byo gusonza batinze ugereranije n’abafashe ibinyampeke. Ikindi kandi ngo abantu bafashe amagi mu ifunguro rya mu gitondo , ngo bagira appétit nyinshi ugereranije n’abafashe ibinyampeke.Abashakashatsi bakaba batekereza ko impamvu ibitera ari uko Proteins (ibirinda indwara) zo mu magi zaba zituma umubiri w’umuntu wumva ko ukeneye kurya hashize igihe kirekire ugereranije na Proteins ziboneka mu ngano cyangwa se ibindi binyampeke.Aba bashakashatsi bo muri ki kigo, bakaba basanga ibi byagira umumaro munini cyane, kubantu bashaka gutakaza ibiro, mu gihe bafite umubyibuho ukabije cyane kuko bajya bashaka kurya batinze bityo bigatuma ibiro byabo bidakomeza kwiyongera.Ifoto : solo.beMANIRAHO Jean De La Paix Fils / UMUGANGA.com