Wari uzi ko Alcool ishobora kuguhindura uko ishaka 
 

Alcool ni ngombwa mu buzima bw置muntu kuko ifasha mu gukomera kw誕magufa ndetse n段ndi mimaro itandukanye mu mubiri. Ariko iyo ibaye nyinshi irakwiyoborera kuko uba utakibashije kwifatira icyemezo wowe ubwawe bitewe n置ko yarenze iyo umubiri wari ukeneye.

Nk置ko www.dart.on.ca, ibitangaza ngo mu gihe gito alcool ishobora kugufasha muri ibi bikurikira :
-    Kukoroshya no kugufasha kumva wizihiwe
-    Kuguhindura imvuzivuzi
-    Kukujunjika
-    Kugutera ubushyuhe bwinshi
-    Kuvangavanga gahunda zawe

Inzoga kandi itera abantu bamwe kwiyenza, kwanduranya no gushotorana (aggression), abandi ikabaca intege ku buryo bukabije, aho atabasha no kwiyegura igihe aryamye.

Dore bimwe mu bimenyetso biranga umuntu umaze kuganzwa n段nzoga:
-    Guta ubwenge,
-    Kwitiranya abantu n段bintu,
-    Kutavuga neza no kutabasha kugenda neza,
-    Kwibasirwa n段bitotsi,
-    Kuzahazwa no kwitura hasi n段zindi mpanuka,
-    Kwigiramo uburozi butewe na alcool ndetse no gupfa,
-    Kugabanuka kw段mitekerereze,
-    Guhubuka no gufata ibyemezo (bigayitse) bibi.

Inzoga zikaze ni zo zisindisha vuba kurusha inzoga zoroheje kuko ziba zirimo alcool irenze ibipimo bisanzwe. Umuntu wamaze kuba imbata ntiyoroherwa no guhita ahagarika inzoga kuko n置bundi ahahurira n段ngorane zitari nke harimo kumva afite umushiha no kumva adahamye hamwe, kubura ibitotsi, gutitira, kubona no kumva ibitariho. Ngire ngo abafata gatama mwabonye ko alcool ari yo igenga isindwe, atari ubwoko bw段nzoga.

www.camh.net/ about_alcohol_fr.html
Ifoto: zawaj.com
Annonciata BYUKUSENGE / UMUGANGA.com

Tanga ibitekerezo kuri iyi nkuru
Izina
 Ubutumwa
 
  Gender Male Female
 Emeza
Ibitekerezo kuri iyi nkuru