N’ubwo inyama y’ingurube benshi bakunze kwita “Akabenzi” ikundwa na benshi kubera uburyo bemeza ko iryoha n’uburyo ihenduka henshi mu tubari duciriritse, abayirya barasabwa kuyitondera bitewe n’aho yateguriwe n’uburyo yateguwe.
Mu myaka ishize Abanyarwanda benshi ntibaryaga inyama y’ingurube kuko bavugaga ko ari inyama yanduye. Uretse kuba Abasilamu ari bo batayiryaga, n’abarokore benshi bari babujijwe kurya iyi nyama. Nyamara kuva aho abantu benshi batangiriye guhindura imyizerere yabo kuri iyi nyama, hari utubari n’amaresitora bashatse abahanga mu kuyiteka ndetse bakanagerageza kuzamura ibiciro ngo bagabanye ingaruka zaturuka kuri yo.Syfia Grand Lacs dukesha iyi nkuru ivuga ko ibice by’Amajyepfo n’Uburengerazuba bw’igihugu aribyo biza imbere mu kugira abantu benshi bitabira iyi nyama. Ahenshi usanga bayokereza ku mafaranga y’u Rwanda 3.000 ku kilo kimwe.Ikibazo ngo ni uko benshi mu barya inyama y’ingurube kubera uburyohe bumva, bibagirwa isuku yayo n’aho yaba yakorewe. Igiteye impungenge kandi ugasanga nyinshi mu nyama zitekerwa muri utu tubari zitaba zakorewe ubugenzuzi n’ababishinzwe.Umwe mu baveterineri bakorera i Kanombe aragira ati : “Buri wese ashobora kubaga ingurube ye, akayicuruza mu buryo butemewe n’amategeko cyangwa akanayitekera abakiriya uko abyumva”.Umutetsi umwe w’iyi nyama nawe agira ati : “Abakiriya benshi nibo batuma tudashobora kuziteka neza. Hari abatwihutisha mu kuyiteka, bigatuma isuku ititabwaho uko bikwiye. Buri munsi tubaga nibura ingurube eshanu kandi ntitwabona abaveterineri ba buri munsi”.Undi mu bagore uyicuruza waganiriye na Syfia Grand Lacs yatangaje ati : “Njya kugurira inyama z’ingurube mu bice by’icyaro kugira ngo polisi itanta muri yombi, noneho nkayigurisha i Kigali kuko ariho ibiciro biri hejuru”.Uyu mugore nawe yongeraho ko atizera isuku ya ba nyir’utubari kubera uburyo bayihisha kugira ngo inzego z’umutekano zitabata muri yombi.Umuyobozi ushinzwe amabagiro n’ibikomoka ku matungo muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi avuga ko inyama z’ingurube zitagenzuwe zishobora gukurura indwara nyinshi, zirimo indwara nka Teniya, indwara y’umwijima n’indwara z’uruhu.Izi ndwara kandi zigorana kuzivura, harimo izamaze gutera mu Banyarwanda nk’inzoka ya Teniya yateye muri iyi minsi iterwa n’izi nyama ziba zitagenzuwe neza, nk’uko umwe mu baganga abyemeza.Ifoto: thierryvatin.e-monsite.comKAREKEZI Ray Azades / UMUGANGA.com