Ibisindisha biboneka mu bitera indwara ya kanseri 
 

Amakuru ikinyamakuru Izuba Rirashe gikesha Umuryango Mpuzamahanga wita ku Buzima (OMS), avuga ko ibisindisha biri muri bimwe bitera kanseri zifata imyanya itandukanye y置mubiri, kandi bikaba bikomeje guhitana abatari bake ku isi.

Hagaragazwa ko bitewe n置buryo umuntu yanyoye ibisindisha,  bishoboka ko yakwibasirwa na kanseri yo mu kanwa, kanseri yo ku kamironko, kanseri yo mu muhoro, kanseri y置mwijima, kanseri y置rurura runini ndetse na kanseri y段bere ku bagore.

Aya makuru akomeza avuga ko kwibasirwa na kanseri biterwa n置bwinshi bw段bisindisha uba wanyoye. Ibi ngo birushaho kuba bibi cyane cyane ku banywi b段tabi, kuko inzoga n段tabi birushaho kwangiza umuntu, ariko kwibasirwa vuba cyangwa nyuma y段gihe kirekire byo biterwa n段miterere y置mubiri kuri buri muntu.

Aya makuru kandi avuga ko kwibasirwa na kanseri bitaba bimwe ku bagabo no ku bagore, bitewe n誕ho iyo kanseri yibasira. Urugero, abagabo bibasirwa na 22% bya kanseri yo mu kanwa, naho abagore bakibasirwa ku 9 ku ijana.

Aya makuru akomeza avuga ko kunywa inzoga mu buryo bukabije byibasira abagera kuri miliyoni 2.5 buri mwaka, kandi benshi muri bo bakaba ari abakiri bato, ndetse ngo kunywa ibisindisha biza ku mwanya wa gatatu ku bitera indwara ku isi.

Aha bakomeza bavuga ko buri wese yakagombye kugira uruhare mu kurwanya ibisindisha, kuko biri mu byibasiye abatari bake, kandi ngo urubyiruko rwagombye kuba mu ba mbere bakangurirwa kwirinda ibiyobyabwenge, dore n置bundi usanga ari nabo benshi bagaragara mu kwibasirwa na byo. Izuba rirashe

Ifoto : blogs.telegraph.co.uk

Tanga ibitekerezo kuri iyi nkuru
Izina
 Ubutumwa
 
  Gender Male Female
 Emeza
Ibitekerezo kuri iyi nkuru