Ni iyihe mpamvu itera abagabo gukunda amabere y'abagore?
 
 

Uko amabere yaba ameze kose n’igituza yaba arimo cyose ngo abagabo barayakunda. Gusa haracyibazwa impamvu.

Umusore wabashije kugira icyo atangariza urubuga rwitwa College Candy yavuze ko ngo amabere aguha ubushobozi bwo kugira akenge wiyungura iyo uyabonye. Akomeza avuga ko igitsina gore kirusha igitsina gabo kugira rukuruzi, kikaba kibuza abagabo kumva ko bari hejuru y’abagore, kikabagusha neza. Ibi kandi bikaba bitangirira mu kubona ibere ry’umukobwa.

Yongeyeho ko ngo iyo umugore yiyambuyeho gato agaragara nk’ushimishije maze amabere ye agatuma bibaza ku gitsina cye, naho umugabo we iyo agaragaje ubwambure agafatwa nk’umusazi.
 
Ubushakashatsi bwakozwe bugaragaza ko kuba umugore yaba afite amabere bihita byemeza umugabo ko uwo mugore ashobora kuba afite igitsina kandi ashobora no kumukorera ibijyanye na cyo byose, ibi bikaba bikunze kuba ku bagore bagaragaza amabere yabo cyane.
 
Uru rubuga rugaragaza kandi uruhare rw’abagore mu gutuma abagabo bakunda amabere yabo. Ngo bagerageza kugira ibyo bayasanisha kandi bikunzwe, bakayahishahisha ngo batere abagabo amatsiko, bakayagaragariza mu ma-soutiens ngo kuko nta kindi kintu babona gishimisha abagabo kiruta kubakururira ku mabere.
 
Ifoto: labricotblanc.fr
TWIBANIRE Theogene/UMUGANGA.com

Tanga ibitekerezo kuri iyi nkuru
Izina
 Ubutumwa
 
  Gender Male Female
 Emeza
Ibitekerezo kuri iyi nkuru
Izina: Elissa
Ubutumwa:
Amabereyabakobwambona arikimwemubibateragukundwa so nukobangakotuyakoraho.
Iki gitekerezo cyatanzwe kuwa 28 / 02 / 2014, 13:19
Izina: Shimwa Goddy
Ubutumwa:
ese amabere yose uko yaba ateye kose yaba manini cg mato ashimisha abagabo?
Iki gitekerezo cyatanzwe kuwa 22 / 01 / 2014, 07:16