Ni gute washimishanya n置mukunzi wawe, urukundo rukaba umunezero?
 
 

Abagore n誕bagabo ngo ntabwo bishimira imibanire yabo mu buryo bumwe. Ibi bikaba bitangazwa n棚nyigo yakorewe i Havard. Abagore bishimira cyane imibanire yabo mu rukundo iyo abakunzi babo babumva iyo batameze neza. Naho ku bagabo bo, ngo biroroshye cyane kuko banezerwa iyo abagore babo baberetse umunezero wabo.

Nk置ko tubikesha 7sur7.be, ngo abagore babajijwe n誕bashakashatsi, basobanuye ko bakunda no kubona abagabo babo barakaye cyangwa bababaye. Iyo abagore babonye basangira n段nshuti zabo cyangwa abagabo babo ibibazo babibona nk段kimenyetso cy置bumwe, cyo gukingurirana imitima ndetse no gusabana. Ntibishimira ko batandukana igihe habaye ikibazo. Ibi bikaba bisobanurwa na Docteur Shiri Cohen.

Uko abagore bashimishwa n置ko abagabo babo babumva iyo bitagenda, abagabo na bo baba bakeneye ko abagore babo bagaragaza umunezero. Ibyavuye muri iyi nyigo byatangajwe muri  Journal of Family Psychology ngo bishobora kuba bidasobanutseho gake ariko igikwiye kwitabwaho ni uko nubwo  rimwe na rimwe habaho kutumvikana neza mu mibanire, birakwiye kugerageza kumvikana buri wese akabasha kumva undi.

Mwerekane ko mwagerageje nubwo mwakwibeshya, kuko ni ikintu cy段ngenzi mu kubana nk置ko bikomeza bisobnanurwa n置muyobozi w段yi nyigo. Docteur Cohen we asobanura neza ko iyo abagore berekanye ko banezerewe ku buryo bugaragara, binezeza abakunzi babo. Mu gihe ku bagabo ho abagore babo baba bashaka kumenya ibibazo bafite niyo byaba bigoye kubivuga, icyo gihe abagore bumva baguwe neza kuko bamenye ingorane z誕bagabo babo n段byiyumvo byabo iyo bababaye.

Ifoto: 7sur7
NDAYIZEYE Jeannine/UMUGANGA.com

Tanga ibitekerezo kuri iyi nkuru
Izina
 Ubutumwa
 
  Gender Male Female
 Emeza
Ibitekerezo kuri iyi nkuru