Ibintu 10 biranga umuhungu uri mu rukundo
 
 

Ibintu bigaragaza umuhungu ukunda biratandukanye bitewe n置muhungu uwo ari we, Abahungu bamwe na bamwe bahura n段bibazo mu kwerekana urukundo bifitemo kandi koko bakunda. Noneho se uri umukobwa ukaba ukundana n置muhungu ubizi ko agukunda kandi akanabikubwira ariko ntubone ibimenyetso ni gute wavumbura urukundo agufitiye mu tumenyetso tumwe na tumwe akoresha akenshi na we atatuzi ? Urubuga www.aufeminin.com ruraguha bimwe mu bimenyetso uzagenderaho ukamenya ko umuhungu agukunda koko?

1. Kugushyira muri gahunda ze z弾jo hazaza. Uyu muhungu ahora yihatira gukora ibikorwa bibafitiye mwembi ejo hazaza akamaro. Niyo ntacyo murageraho, wumva mu nzozi ze harimo kuzabana na we ubuzima bwe bwose.

2. Kugusekera cyangwa kumwenyurana ibinezaneza igihe akubonye, Umuhungu ugukunda niyo yaba ababaye, iyo akubonye kubera ko uba uri umuntu w誕gaciro imbere ye no mu buzima bwe, aba yumva agiye kugutura agahinda ke akaruhuka kuko aba yizeye ko umutwaro afite ugiye kuwumwakira. Ni kimwe n段yo yishimye, ahora yumva ashaka kugusangiza ibyishimo bye bya buri munsi ndetse bya buri mwanya.

3. Kugucira bugufi yagukorera ikosa akagira ishyaka ryo kugusaba imbabazi vuba kandi aciye bugufi, n段gihe ari wowe kandi wamukoshereje, iyo umusabye imbabazi ubikuye ku mutima arakumva akaziguha kandi akakugira n段nama ku buryo wazajya wirinda amakosa.

4. Kuguha impano zisanzwe zidahanitse kandi n段gihe runaka kitateguwe, nta mpamvu aziguhereye, nta kintu kidasanzwe wabaye. Izi mpano si izihanitse kuko akantu kose uhawe n置wo ukunda kandi nawe agukunda wumva ari impano.

5. Gukunda kukwitegereza. Umuhungu ugukunda uzasanga akunda kukureba, aguhozaho ijisho, akantu kose ukoze niyo waba uzi ko atakubonye uzisanga yakubonye kare kandi neza, niho nusitara gahoro cyane uzumva yakubwiye ngo komera, niwitsamura cyangwa ukajya kwitsamura bikanga azahita akubwira ngo urakire, nimuvugana utishimye utari wabimubwira uzumva ahise akubaza ngo umeze ute cyangwa ngo uravuga nk置tameze neza.

6. Kukwisanzuraho kugeza ubwo akubwira amateka y置buzima bwe atandukanye ndetse akihatira kukubaza amateka yawe yose, uzasanga ashaka kumenyana n誕bo mu muryango wawe, amateka yawe ya kera. Ibyo uzamubwira waciyemo bibabaje uzajya wumva bimubabaje n置bwo byashize azajya akwihanganisha kandi ubyumve ko abikuye ku mutima koko.

7. Kukwemera uko uri kose.Umuhungu wagukunze akagera n段gihe agusaba urukundo ni uko uba waramunyuze mu by置kuri. Igihe rero muzamarana igihe kirekire mukundana agakomeza kukubwira ko umunyura, akwishimira kandi agakomeza kukubaha nk置ko byatangiye. Abakundana bemerana ingeso buri umwe afite iyo ntacyo zibangamiraho urukundo rwabo, ariko nabwo abakundana barafashanya mu buryo butandukanye harimo gutozanya imico myiza no kwigishanya kureka utugeso tumwe na tumwe tubangamira ubuzima bwa buri munsi bakatureka.

8. Kukugirira ishema. Umuhungu ugukunda aterwa ishema na we, niho uzabona igihe mugendana agufata akaboko, ari nk置murinzi wawe. Iki ni kimwe mu bimenyetso by段ngenzi bikoreshwa igihe abakundana bari kugendana. Iyo umuhungu agukunda aba yumva yanabyereka buri wese ko mukundana, aba yumva nta banga ririmo ko mukundana.

9. Kukwifungurira. Umuhungu utagira icyo aguhisha ndetse n誕makosa ye. Yewe n段yo yagukoreye amakosa wowe ntuhite uyabona we aragutanga akayakwibwirira kandi akayagusabira imbabazi.

10. Uritondere abahungu bafite akarimi karyoshye kandi gashyushye. Ntibyoroha kwirengagiza amagambo aryoheye amatwi ariko ayo magambo akenshi aba yuzuye uburyarya. Amagambo akenshi arabeshya niyo mpamvu ari byiza cyane kugendera ku bikorwa n段myitwarire bigaragara. Hari abahungu batabarika bigarurira abakobwa bakoresheje utugambo turyoshye kandi mu mitima yabo bafite izindi nyungu bagendereye bashaka kugeraho zitandukaye n置rukundo rw置kuri.

Ifoto: lovepicture.net
KAREKEZI Ray Azades / UMUGANGA.com

Tanga ibitekerezo kuri iyi nkuru
Izina
 Ubutumwa
 
  Gender Male Female
 Emeza
Ibitekerezo kuri iyi nkuru
Izina: olivier
Ubutumwa:
nibyiza,ariko nifuzagako mwatubwira kubakobwa
Iki gitekerezo cyatanzwe kuwa 20 / 04 / 2013, 01:50
Izina: nshimiyimana emmanneul
Ubutumwa:
abakobwabo tuzababwirwaniki. kwaribo babikibazo ?kurushabahungu baradutendeka pe"|
Iki gitekerezo cyatanzwe kuwa 02 / 04 / 2013, 00:17
Izina: ghiz
Ubutumwa:
ibyavuzwe 9 bibanza nibyo pe! ariko se amagambo meza,akarimi gashyushye twakirengagiza tukaba tugikunze?kubwanjye mba nkeneye unyibwirira neza!
Iki gitekerezo cyatanzwe kuwa 15 / 06 / 2012, 04:25