Mu nkuru zigiye zitandukanye umuganga.com wagiye utangaza harimo izigenda zitanga inama ku rukundo kandi usanga hari izivuga ibigaragaza umusore wakunze umukobwa ndetse n’ibigaragaza umukobwa wakunze umusore.
Ikigaragara ni uko hari igihe abantu bashobora gukundana ariko bagahera mu rujijo rutuma badashobora gufata imyanzuro ihamye yo gukundana bya nyabyo ! Ibi byatumye Dr Catherine Solano umuhanga mu bijyanye n’itandukaniro ry’ibitsina abasha kugaragaza amwe mu marangamutima agirwa n’umugabo wakunze nyakuri. N’ubwo usanga akenshi hari byinshi abakobwa bahuriraho n’abahungu, ariko hari ababigiramo ingufu kurusha abandi.Umugabo cyangwa se umusore ukunda yumva yatanga n’ibyo atagira kandi akumva ari we wenyine wabikora kuko yumva buri gihe ashaka gufasha uwo akunda muri buri kamwe atagira icyo ahakana mu buryo bwo kwereka umukunzi we ko ashobora kumukorera buri kimwe.Ariko kandi n’ubwo ibi abikora, ngo ntabwo aba ari ibizahoraho akaramata ! Mukobwa niba hari ubigukorera ukaba waraheze mu rungabangabo mutange hakiri kare kuko bishobora guhindika…Na none urubuga topsante rwakomeje ruvuga ko iyo umugabo atagaragaje ko hari ibyo yigomwa ku bw’umukunzi we nta n’icyo aba azamumarira nyuma yo kubana.Uretse kuba umusore wakunze yakwigomwa hari n’ibindi bimuranga harimo kwihangana muri byose aho aba yumva yanakurenganura. Ibi ntibiterwa n’uko wenda mwaba mwarigeze kugirana ibihe byiza ahubwo usanga we ubwe agenda yitega imitego bitewe n’urukundo agufitiye.Ikindi kandi ni uko iyo umusore yakunze aba ashaka gushimisha umukobwa yakunze buri gihe: Twavuga nko kumusohokana anamwereka ibyo akeka ko bishobora kumushimisha, guhora amureba mu maso n’ibindi.Iyo umusore yakunze aba atandukanye n’umukobwa wakunze kuko uyu musore we aba asa n’aho yafashe umwanzuro ndakuka aho aba areba umukunzi we gusa. Ibi ntibitinda kuko nyuma ho gato ashobora kubona ko yibeshye umubano utarakomera bityo agahita ahindura ibitekerezo.Ifoto: lovequotesandmore.netJean Claude NTAWITONDA / UMUGANGA.com