Inzira 3 zidasanzwe mu kwigarurira umukunzi wawe igihe atakikwitayeho?
 
 

Ukibona ikibazo nk’iki ushobora guhita utekereza ko wakoresha izi nzira nko gusaba imbabazi, guhendahenda, kwitabaza inshuti, kumwanga….ariko urubuga rwa quickeseayfit.com ruratwereka ko ibyo bitabasha kugufasha na gato, ari yo mpamvu batwereka uburyo 3 budasanzwe mu kwikemurira ikibazo nk’iki.

1. Mugaragarize ko umwitayeho kandi ko ukimwubashye

Biragoye kukararagariza urukundo ukanongera ho no kubaha umuntu utakigukunda ariko birashoboka, kandi ni ingenzi kuko umuti urasharira ariko ugakiza.

Abantu benshi bakunda gukoresha uburyo bwo guhita bafungira amazi n’umuriro cyangwa gusuzugura abakunzi babo igihe babagaragarije ko batabakunda, batekereza ko ari byo bizabafasha kubigarurira, nyamara iyo uwakwanze umugaragarije ko umukunda kandi ukimwubaha bimutera kuba yakwiyumvisha akamaro umufitiye bikamutera kukugarukira.

2. Garagaza ko hari icyo ushoboye

Irinde kugaragariza umuntu utakigukunda umubwira ko ntacyo wakwigezaho mutari kumwe, ugomba kugaragaza ko uri umuntu ufite icyo ashoboye kandi neza kuko bikongerera agaciro imbere y’uwari warakwanze  iyo abona ko uri umuntu abandi baha agaciro kandi wifuzwa n’abandi  ahita abona ko kukubura ari igihombo bityo agahita akugarukira.

3. Gerageza gukora ibintu byose byagufasha kugaragara neza imbere y’uwari umukunzi wawe

Nk’uko uru rubuga rukomeza rubitubwira, ngo nanone igihe ubona iki kibazo cyatangiye, gerageza gukora ku buryo umukunzi wawe yifuza kugirana imibonano mpuzabitsina nawe, umukorakora, umubwira mu ijwi rituje cyane, wambara utuntu akunda kuko ubushake nibuza aribwo mushobora no kuganira ku kibazo gihari mukaba mwanagishakira umuti.

Ifoto: websterstyle.wordpress.com
Source: quickeseayfit.com  
NZABAHIMANA Cyprien / UMUGANGA.com

Tanga ibitekerezo kuri iyi nkuru
Izina
 Ubutumwa
 
  Gender Male Female
 Emeza
Ibitekerezo kuri iyi nkuru
Izina: NSHIMIYIMANA J BAPTISTE
Ubutumwa:
Ngewe hari umukobwa nkunda cyane ariko sindabimubwira kdi nawe mbona anyemera.ariko impungenge ngira iwabo nimubakire cyane.hari na bandi basore bakize bamushaka.kdi ndamukunda cyane peeee!!! none se mbimubwire komukunda cyangwa mwihorere.Mungire Inama Murakoze
Iki gitekerezo cyatanzwe kuwa 16 / 10 / 2012, 12:45
Izina: Jojo
Ubutumwa:
Kubura umukunzi ni agahinda gakomey
Iki gitekerezo cyatanzwe kuwa 14 / 10 / 2012, 11:06
Izina: kapoyo
Ubutumwa:
ubundi ugomba kujyana nabagenda mugihe agiye aba afite impamvu ntakwinginga rero ntaba ari bucura.
Iki gitekerezo cyatanzwe kuwa 27 / 09 / 2012, 09:30
Izina: JAPEXASIS
Ubutumwa:
Sinata umwanya kuko ugiye aba afunguriye benshi umuryango. Ngmba kwita kuwankunda aho kwiruka inyuma yumuyaga.
Iki gitekerezo cyatanzwe kuwa 20 / 09 / 2012, 09:33
Izina: AngeLLA
Ubutumwa:
NIBYO ARIKOSE KO HARIGIHE UBIKORA UKABONA NTACYO AHINDUKAHO WABIGENZA UTE?

Iki gitekerezo cyatanzwe kuwa 16 / 08 / 2012, 13:00