| Ukuboza 2011 | Kugaragaza umubare w’abana n’abagore batwite n’abonsa bugarijwe n’ikibazo cy’imirire mibi | MINISANTE MINALOC |
| 30/12/2011-15/1/2012 | 3/01/2012: Ubutumwa bujyanye na gahunda ya kunda amata no kubaka uturima tw’igikoni buzoherezwa na MINALOC | MINAGRI-RAB |
| 04/01/2012: Ikiganiro cya MINAGRI kuri radiyo kuri gahunda ya kunda amata no gukora uturima tw’igikoni mu rwego rwo kurwanya imirire mibi | RAB MINAGRI |
| 13/1-13/2/2012 | 13/01/2012: Kwamamaza gahunda ya kunda amata n’iy’uturima tw’igikoni kuri radio (publicity spot), | RAB |
| 13-28/1/2012 | Gutangiza ku mugaragaro/ubutumwa bujyanye na gahunda yo kurwanya imirire mibi: 17/01/2012: Ikiganiro cya MINAGRI ku turima tw’igikoni, 22/01/ 2012: Ikiganiro cya Kubaza bitera kumenya kuri TVR ku bijyanye no guhashya imirire mibi 28/01/2012: Umuganda: Gutangiza ku mugaragaro gahunda yose yo kurwanya imirire mibi, hakorwa uturima tw’igikoni ku miryango igaragaraho imirire mibi, hatangwa imbuto, hatangwa inka ku miryango ikennye hanatangwa amata ku bana bafite munsi y’imyaka 5. 31/02/2012: Ikiganiro kuri radiyo cyo kubaka uturima tw’igikoni | MINAGRI, MINISANTE MINALOC, MINEDUC, CICA, NAEB, RAB |
| Gashyantare 2012 | Gutanga ku buryo buhoraho ibikoresho bya ngombwa bikenerwa ku barwaye indwara ziterwa n’imirire mibi | MINISANTE n’Abafatanyabikorw |
| 1-5/2/2012 | 1/02/2012: Ubukangurambaga ku rugo ku rundi ku bijyanye no gusangira amata ku rwego rw’Umudugudu 5/02/2012: Umunsi wo gutanga amata ku rwego rw’Akarere no kwigisha ibijyanye n’imirire myiza, 1-12/2/2012: Gukora no gusakaza imfashanyigisho ku bijyanye no guhinga no guhunika imboga n’imbuto bifasha mu kurwanya imirire mibi. Zizatangwa muri buri Murenge. | MINAGRI, RAB, MINISANTE MINALOC, CICA MIGEPROF |
| 6-29/2/2012 | Gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’amabwiriza ya Minisitiri w’Intebe yo kunywa amata mu biro by’inzego za Leta | RAB, MINAGRI MINALOC |
| Gukangurira abaterankunga muri gahunda yo kugaburira abana ku mashuli kwitabira no gutanga amata mu mashuli one cup of milk per child | MINEDUC, MINAGRI |
| 07/02/2012 | Ikiganiro ku bijyanye no kurwanya imirire mibi (Uturima tw’Igikoni, kunywa amata no kugira isuku) kizakorerwa mu Ntara y’Amajyaruguru (Radiyo y’abaturage ya Musanze | RAB |
| 14/02/2012 | Ikiganiro ku bijyanye no kurwanya imirire mibi (Uturima tw’Igikoni, kunywa amata no kugira isuku) kizakorerwa mu Ntara Y’aMAJYEPFO Radiyo y’abaturage ya Huye | RAB |
| 14/02/2012 | Ikiganiro ku bijyanye no kurwanya imirire mibi (Uturima tw’Igikoni, kunywa amata no kugira isuku) kizakorerwa mu Ntara y’Iburasirazuba Radiyo Izuba ya Ngoma | RAB |
| 29/02/2012 | Buri Kagari kazakora inama babifashijwemo n’abashinzwe amajyambere ku rwego rw’Akagari | RAB MINALOC |
| Hazaterwa ibiti by’imbuto mu turima tw’Igikoni byibuze ku ngo 1,000 | RAB MINALOC |
| Ibigo by’amashuli yisumbuye na za Kaminuza cyane cyane ibyigisha ubuhinzi n’ubworozi bizakora iteganyabikorwa ry’uruhare rwabyo mu kurwanya imirire mibi | RAB, MINEDUC |
| Gufatanya n’Intore z’urubyiruko kubaka uturima tw’igikoni | MINALOC |
| 15/02/2012 | Inama n’abafatanyabikorwa bose ku ruhare rwabo mu guteza imbere imirire myiza (ONGs, MINAGRI Project and volunteers) | MINAGRI, RAB MINALOC, MINISANTE |
| 15/03/2012: 15/03/2012 | Gukora gahunda irambuye y’igihe kirekire yo kubaka uturima tw’igikoni muri buri Kagari | RAB, MINALOC |
| Gushishikariza abagore kugira uruhare rugaragara mu kwita ku mirire hashyirwaho amatsinda yita ku turima tw’igikoni. | MIGEPROF, MINALOC MINISANTE |
| Gushyiraho amatsinda tekiniki yo kwita mu mirire muri buri Murenge | MINALOC, MINAGRI, MINISANTE |
| 15/03/2012 | Kwinjiza gahunda y’ibijyanye n’imirire muri raporo z’umuganda wa buri kwezi | MINALOC |
| 31/03/2012 | Gushyira gahunda y’imirire myiza mu mihigo y’ingo | MINALOC |
| 31/03/2012 | Kwinjiza gahunda y’uturima tw’Igikoni muri gahunda z’Imirenge n’Utugari (Introduce kitchen gardens in innovation platforms at sector/cell level) | RAB |
| 15/03/2012 | Inama yo gukangurira abaturage ubworozi bw’inkoko babifashijwemo n’abashinzwe amajyambere ku rwego rw’Akagari n’ubuyobozi bw’akarere | RAB, MINALOC |
| 01-31/3/2012 | Ukwezi ko gushora imari mu gutunganya amata: RAB- Izashishikariza abikorera ku giti cyabo kwitabira ubufatanye mu gukora isuzuma ry’uburyo bwo gushora imari mu gutunganya amata no kureba ibigo bihari bitanga inguzanyo bisanzwe bihari (RIF, BDF...) | RAB, MINICOM Private sector federation, Farmer cooperative |
| 30/03/2012 | Gutanga inkoko n’amahugurwa ku miryango 5,000 | RAB, MINALOC |
| 30/04/2012 | Gutanga inkoko n’amahugurwa ku miryango 7,000 | RAB, MINALOC |
| Mata 2012 | Uruganda Inyange rutunganya amata ruzakomeza kugaragariza abatuye mu bice by’icyaro ubwiza bw’amata yarwo inayagurisha ku giciro cyiza (Milk kiosks) | INYANGE |
| Gicurasi 2012 | Guteza imbere uburyo bworoshye bwo gukusanyiriza hamwe amata (MCCs, Milk Kiosks, Milk Bars...) | RAB INYANGE |
| Gashyantare | Gutanga buri gihe imiti ikoreshwa mu kuvura abana ibibazo by’imirire mibi (CSB, RUTF, F100, F75) hatirengagijwe ababana n’ubwadu bwa SIDA | MINISANTE |
| 2012 | Buri kwezi hazajya bahaho gahunda y’igenzura ry’imirire mu nzego z’ibanze hatangwe raporo | MINISANTE, MINALOC |
| 2012 | Buri gihe, buri mwana, umugore utwite n’uwonsa uzajya ujya kwa muganga kwivuza azajya asuzumwa ibijyanye n’imirire ye hakorwe icyegeranyo cya raporo ku rwego rw’Igihugu | MINISANTE |
| Kamena 2012 | Gukangurira no kwigisha inzego z’ibanze ibijyanye n’imirire | MINISANTE |
| 2012 | Gukora ubukangurambaga buhoraho buri gihe cy’umuganda ku bijyanye no kurwanya imirire mibi | MINALOC, Districts |
| Ukuboza 2012 | Gutoza abaturage guteka indyo yuzuye mu Midugudu | MINAGRI, MINISANTE, MINALOC |
| Ukuboza 2012 | Guteza imbere umuco wo kugabura ibitera imbaraga n’inyunganizi mu ngo, cyane cyane ku zifite abana bafite hagati y’amezi 6 na 24 mu Turere twa Nyaruguru, Musanze, Kirehe, Bugesera, Kamonyi na Karongi | MINISANTE, MINALOC |
| 2012 | Gutanga inka 4,000 ku miryango yagarayemo abana bafite imirire mibi ikabije | MINAGRI |
| 2012 | Guteza imbere umuco w’isuku (gukaraba amazi n’isabune mbere yo gufata mafunguro, gukoresha kandagira ukarabe, ubwiherero busukuye, gufata amazi y’imvura, kugira isuku ku mubiri, gukoresha ibyombo bisukuye, gukoresha agatanda k’ibyombo, kunywa amazi asukuye ) | MINISANTE, MINAGRI, MINALOC, Districts |
| 2012 | Gusakaza amazi meza ku kigero cya 66% no gutoza abaturage kuyanywa | MININFRA |
| 2012 | Guteza imbere umuco wo kuboneza imbyaro. Ababana nk’abashakanye bose bagomba kuba bafite uburyo bwo kuboneza urubyaro bakoresha | MINISANTE, MIGEPROF |
| 2012 | Guteza imbere umuco wo kwisungana mu kwivuza (MUSA) | MINISANTE, MINALOC, MINECOFIN |
| 2012 | Gutangiza gahunda yo kugaburira abana bose indyo nziza yuzuye ku ishuli | MINEDUC |
| 2012 | Gutanga igikombe cy’amata inshuro ebyiri mu cyumweru ku bana 100,000 bari mu mashuli y’incuke n’abanza kugera mu mwaka wa 3 bari mu bigo bya Leta. | MINAGRI, MINEDUC, MINISANTE, |
| 2012 | Gushyiraho uturima tw’imboga n’imbuto mu bigo by’amashuli abanza n’ayisumbuye bifite ubutaka | MINEDUC |
| 2012 | Gutanga amazi meza, n’ibikoresho byiza byabugenewe byo kuyanywesha mu bigo byose by’amashuli | MINEDUC, MININFRA |
| 2012 | Kurushaho gutanga inyigisho z’imirire myiza mu mashuli no mu baturage | MINEDUC, MINISANTE |
| 2012 | Guteza imbere umuco wo gukaraba intoki mu mashuli hatangwa ibikoresho byabugenewe | MINISANTE, MINEDUC |
| 2012 | Guteza imbere umuco wo korora amatungo magufi (inkoko, ihene, inkwavu…) n’inka zitanga amata | MINAGRI, MINISANTE |
| 2012 | Gutanga amatungo magufi (ingurube 6,000, ihene 3,000 n’inkwavu 3,000) ku miryango 5,000 yo mu Turere 5 tw’Intara y’Amajyepfo n’Iburengerazuba | MINAGRI |
| 2012 | Buri cyumweru kuri radiyo na TVR hazajya hacaho ubutumwa bwo kwamamaza ibijyanye n’imirire myiza | MINISANTE NA MIGEPROF |
| Ukuboza 2012 | Gukurikirana ishyirwa mu bikorwa rya gahunda yose: Gushyiraho komite yo gukurikirana ishyirwa mu bikorwa rya gahunda yo kurandura ikibazo cy’imirire mibi ku rwego rw’Igihugu ihura mezi 2 | MINISANTE, MINAGRI, MIGEPROF |
| 2012 | Gushyiraho urwego rwo gukurikirana no gukumira ikibazo cy’imirire mibi mu nzego z’ibanze | MINISANTE |
| 2012 | Gushyiraho uburyo buhoraho bwo gukurikirana no kumenya amakuru bikagezwa kuri komite y’igihugu ikurikirana gahunda yo kurandura imirire mibi | MINISANTE |
| 2012 | Gukurikirana buri gihe imirire y’abana bakoresheje ibiro ugereranije n’imyaka ndetse n’Igipimo cy’Ikizigira cy’Ukuboko | MINISANTE |
| 2012 | Guteza imbere imikoreshereze y’inzitiramibu cyane cyane ku bana bari munsi y’imyaka 5, abagore batwite n’abonsa | MINISANTE, RBC |